Print

Abadepite bemeje umushinga w’ itegeko rirengera abakozi bamburwaga na rwiyemezamirimo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 5 March 2018 Yasuwe: 1846

None tariki 5 Werurwe 2018, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’ abadepite bemeje umushinga w’Itegeko rivuguruye rizagena iby’umurimo mu Rwanda, harimo gukemura birambye ikibazo cya ba rwiyemezamirimo bambura abo bakoresheje, ndetse n’ikibazo cy’umushahara fatizo utavugururwa.

Minisitiri w’ abakozi ba Leta n’ umurimo Rwangindo Kayirangwa Fanfan yabwiye abadepite ko mu itegeko rivuguruye rwiyemezamirimo azajya yishyurwa n’abamuhaye isoko ari uko amaze kugaragaza ko nawe yahembye abo yakoresheje.
Ati “Bitabaye ibyo nawe ntazajya yishyurwa. Urwego ruzajya rubirengaho ruzajya rwirengera ingaruka kuko nirwo ruzajya rwishyura abo bakozi bambuwe na rwiyemezamirimo.”

Iyi ngingo ngo irareba inzego za Leta hamwe n’inzego zigenga.

Umushahara fatizo urahindurwa vuba
Ku mirimo yanditswe n’itanditswe umushahara fatizo ngo uzashyirwaho n’iteka rya Minisitiri hashingiwe kuri iri tegeko nirimara gusohoka.
Abadepite banenze kuba hashize imyaka icyenda (9) itegeko ry’umurimo rivuga ko umushahara fatizo ugomba gushyirwaho na Minisitiri ariko ntibikorwe.
Bavuze ko ari ikibazo kuba batora amategeko ariko amateka ya ba Minisitiri atuma ajya mu bikorwa ntakorwe, Abadepite ngo bakaba ari bo babigayirwa.

Minisitiri Rwanyindo ariko yahaye ikizere abadepite ko noneho bitazaguma mu nyandiko, ngo iri tegeko niryemezwa hazahita hasohoka iteka rya Minisitiri rigena umushahara fatizo.

Abadepite 47 batoye meza umushinga w’iri tegeko, batatu nibo bifashe, nta mpfabusa yabonetse.

Src: UMUSEKE