Print

Impanuka yahitanye abantu 25 bari mu birori by’ ukukwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 6 March 2018 Yasuwe: 3595

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Werurwe 2018, mu gihugu cy’ imodoka yari itwaye abantu bari bagiye mu bukwe yakoze impanuka ihitana abantu 25 biganjemo abana n’ abagore.

Iperereza ry’ ibanze ryagaragaraje ko umushoferi w’ iyi kamyo yari itwaye aba bantu yatakaje ubushobozi bwo kuyobora imodoka igahanuka ku kiraro gifite ubujyakuzimu bwa metero 8 ikagwa munsi yacyo. Byabereye ahitwa Gujarat nk’ uko byatangajwe na polisi y’ iki gihugu.

Umuyobozi wa Polisi ahitwa Gujarat K.J. Kadapda yagize ati “Abakabakaba 60 bari muri iyo kamyo abenshi bari abana n’ abagore”

Ubuyobozi bwatangaje ko imibare y’ abaguye muri iyi mpanuka ishobora kwiyongeza kuko harimo abakomeretse cyane n’ abatarakurwa munsi y’ iyi modoka yiyubitse amapine akajya hejuru. Abakomeretse babashije kuvanwa munsi y’ iyo modoka bahise bajyanwa mu bitaro byo muri ako gace.

Iyi mpanuka yabereye mu karere ka Bhavnagar nko kuri kilometero 200 uvuye mu mugi wa Ahmedabad.

Umuyobozi w’ akarere yatangarije ibiro ntaramakuru by’ Abafaransa AFP ko abatari munsi ya 25 batakarije ubuzima muri iyi mpanuka.

Ubuhinde ni kimwe mu bihugu bifite imihanda itwara ubuzima bwa benshi ku Isi, abarenga ibihumbi 150 bamburwa ubuzima n’ impanuka buri mwaka. Ibi ahanini ntibiterwa n’ imihanda mibi ahubwo biterwa n’ uburangare bw’ abashoferi n’ imodoka zitujuje ubuziranenge.