Print

Miss Anastasie wateze moto yatangaje ko atazigera yambara bikini

Yanditwe na: Muhire Jason 6 March 2018 Yasuwe: 4648

Nyampinga Anastasie Umutoniwase yavuze ko atazigera yambara bikini mu marushanwa ya Miss Supranational irushanwa ryo kwerekana ubwiza bw’ abakobwa batuye muri Afurika .

Miss Anastasie Umutoniwase (Miss Popularity) wakunzwe kubera gutega moto mu gihe abandi baje mu binyabiziga bihenze ubwo yaganiraga n’ Itangazamakuru yavuze ko adashobora kwambara bikini mu marushanwa mpuzamahanga ashobora kuzitabira bakabimusaba.

Miss Gisa Sonia
Yagize ati “Ku kintu cya bikini rero icyo navuga n’uko ntashobora kuyambara, numva ku bwanjye bigoye kuba nayambara pe.”

Miss ngabire Habibah
Umwambaro wa Bikini wambawe na Ingabire Habibah Taliki ya 27 Ugushyingo 2017 , ndetse na Sonia Gisa taliki 4 Ukuboza 2015, ubwo bose bitabiraga irushanwa rya Miss Supranational ubusanzwe riba buri mwaka .