Print

Umusore yashenguwe no gutandukana n’ umukunzi we yitambika gari ya moshi iramwica

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 6 March 2018 Yasuwe: 1924

Umusore w’imyaka 18 witwa Bradley Kelly wo mu gihugu cy’Ubwongereza yashenguwe n’agahinda yatewe no gutandukana n’umukunzi we ku nshuro ya kabiri,niko kwitambika gari ya moshi iramugonga.

Uyu musore watandukanye n’umukunzi we bwa mbere mu mwaka wa 2016 bikamutera ihungabana rikomeye,yagize agahinda kenshi nyuma yo kongera kumubura bari bamaze iminsi biyunze niko kujya kwiyahura mu muhanda wa gari ya moshi iramugonga arapfa.

Uyu Kelly akimara gutandukana n’uyu mukunzi we yahise ataha mu rugo niko kumena televiziyo yabo kubera umujinya,bituma mama we amwibazaho cyane nibwo nyuma y’aho yamubwiye ko agiye gusura inshuti ze ngo baganire.

Nyuma yo kubeshya mama we,yahise yerekeza kwa nyirarume w’uyu mukobwa ahamara umwanya nibwo yahavuye ajya ku muhanda wa gari ya moshi witwa Burnage railway uherereye mu majyepfo ya Manchester,ahita yiyahura muri gari ya moshi y’abagenzi arapfa.

Uyu musore wigaga ibijyanye n’ubwubatsi muri kaminuza ya Stockport,yababaje inshuti ze cyane ndetse zitangaza ko yari afite ubuhanga bwinshi mu mupira w’amaguru.