Print

Umutoza Mosimane yatangaje impamvu Mamelodi igomba kwitondera Rayon Sports

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 7 March 2018 Yasuwe: 2758

Umutoza w’ikipe ya Mamelodi Sundowns Pitso Mosimane yatangaje ko ikipe ye igomba kwitondera Rayon Sports kubera ko ifite abafana benshi ndetse no kuba yarabashije kugera muri iki cyiciro.

Uyu mutoza wazabiranyijwe n’uburakari ubwo umuriro waburaga kuri stade Amahoro bakoreragaho imyitozo ya nyuma yo kwitegura Rayon Sports,yabwiye abanyamakuru ko ikipe ya Rayon Sports ikomeye ndetse bakwiye kuyitondera kubera abafana ifite.

Yagize ati “Rayon Sports ni ikipe nziza, batubwiye ko 90% cyangwa 95% by’abanyarwanda bakunda iyi kipe, njye ntabwo mbizi. Gusa binyereka ko dufite akazi katoroshye kadutegereje, ari nayo mpamvu twafashe umwanya uhagije tukiga kuri iyi kipe."

Mamelodi ni ubukombe muri Afurika
Mosimane yatangaje ko abakinnyi barimo Soumahoro Bangaly ukomoka muri Cote d’Ivoire, umuzamu w’umunya Zambia Kennedy Mweene na kabuhariwe Khama Billiat w’umunya Zimbabwe barwaye bataza kugaragara ku mukino w’uyu munsi.

Rayon Sports ifite katoroshye uyu munsi

Rayon Sports irakina na Mamelodi sundowns uyu munsi saa 18h00 kuri stade Amahoro I Remera mu mukino ubanza wa CAF Champions League w’icyiciro cya kabiri.