Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Minnaert yatangaje ko ibanga riramufasha gutsinda Mamelodi Sundowns ari ugukoresha neza amahirwe araza kubona imbere y’izamu ndetse no kuba ari imbere y’abafana be.
Minnaert yasabye abakinnyi be gukoresha neza amahirwe baraza kubona
Uyu mubiligi yatangarije abanyamakuru ko uyu ariwo mukino ukomeye muri uyu mwaka w’imikino Rayon Sports igiye gukina,akaba ariyo mpamvu biteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo bitware neza mu mukino ubanza.
Yagize ati “Tugiye guhura n’ikipe ikomeye muri Afurika,gusa turiteguye.Kuba tuzakinira imbere y’abafana bacu bigomba kuduha imbaraga zo kwitwara neza muri uyu mukino ubanza kugira ngo umukino wo kwishyura uzatworohere. Tugomba gukoresha neza amahirwe yose tuzabona kugira ngo tuzayisezerere. ”
Mamelodi ni imwe mu makipe akanganye muri Afurika
Uyu munsi nibwo hateganyijwe umukino ubanza urabera kuri stade Amahoro I Remera guhera saa 18h00 mu gihe uwo kwishyura uteganyijwe ku I taliki ya 18 Werurwe 2018.
none se ubwo riracyari ibanga ko ritangajwe?