Print

Abagore bafatanye mu mashati mu mujyi rwagati bapfa umugabo

Yanditwe na: Muhire Jason 7 March 2018 Yasuwe: 4146

Abagore babiri batuye mu gihugu cya Kenya barwaniye hagati mu mujyi bapfa umugabo .

Ku gica munsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki ya 6 Werurwe nibwo abagore babiri batatangajwe amazina barwaniye hafi ya hoteli Sebs iherereye mu mujyi rwa gati bapfa ko yamutwariye umugabo ndetse bararana muri hoteli .

Nyuma yuko intambara ihosheje uwambuwe umugabo yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye arwana n’ uyu mugore aruko amaze icyumweru cyose atabona umugabo we aho yaje guhabwa amakuru ko asigaye aryamana n’abagore.

Umugore watwaye umugabo w’ abandi byaje kurangira bamutegeye moto arataha ,uwatwariwe umugabo nawe yahise ataha gusa amubwira ko ubutaha niyongera kubona hari ibiganiro bagirana ko by’ ibanga bazabonana.