Print

Nyamagabe: Umusore w’ imyaka 20 aremera ko yasambanyije igitambambuga

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 March 2018 Yasuwe: 1759

Umusore w’imyaka 20 wo mu Karere ka Nyamagabe akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’igitambambuga w’umuturanyi.

Ku wa Mbere tariki ya 5 Werurwe, nibwo ubushianjacyaha bwaburanye urubanza buregamo uyu musore witwa Ndagijimana Callixte icyaha cyo gusambanya umwana w’umuturanyi ufite imyaka 3 y’amavuko.

Ni icyaha yemera ko yakoze tariki 19 Gashyantare 2018 saa 15h00 z’amanywa mu Mudugudu wa Rwankango, Akagari ka Masizi, Umurenge wa Musange, ubwo Ndagijimana Callixte yafatirwaga mu nzu ye arimo asambanya uwo mwana.

Usibye kuba yarafatiwe mu cyuho, n’abatangabuhamya bakimushinja, nawe ubwe akaba yemera icyaha akanagisabira imbabazi, agasobanura neza n’uburyo yagikozemo nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rw’ubushinjacyaha bukuru ikomeza ivuga.

Naramuka ahamwe n’iki cyaha, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu y’umwihariko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 191 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.


Comments

6 February 2023

BAMURASHE YAKEZE AMANO KBx.