Print

Umugore yakubiswe azira kwiba telefone ,amafaranga mu bukwe

Yanditwe na: Muhire Jason 7 March 2018 Yasuwe: 3076

Muri Kenya umugore yakubiswe by’ intanga rugero nyuma gufatwa yibye amafaranga ,telephone mu bukwe .

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa inkuru y’ umugore wakubiswe nyuma yo gufatwa yibye ibikoresho by’ agaciro birimo telephone njyendanwa ndetse n’ amafaranga y’ abandi ubwo mu muhango w’ ubukwe .

Ushobora kwibaza uti byagenze gute ? ubwo uyu mugore w’ umujura yatahaga ubukwe atatumiwe mu gace kitwa ’Delta Stade muri Nigeria ’ Iminsi y’ igisambo 40 yageze biba ngombwa ko basaba abatumirwa gushyira kure telephone njyendanwa zose birinda ko bafata amafoto , bose baje gufata telephone zabo bazishyira ahantu , uyu mugore yaje kubona aho zashyizwe atoranyamo izihenze ahita agenda .

Uwububa burya abonwa n’ uhagaze “ Uyu mugore yafashe za telephone ubwo yageragezaga gusesera ngo acike umwana muto yaje kumutera imboni avuza induru maze abari mu bukwe bahita baza biruka basanga wa mugore acigatiye telephone niko guhita bamunyuzaho akanyafu barangije bahita bamureka arajyenda .