Print

Meya Mbabazi n’ abari bamwungirije beguriye rimwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 March 2018 Yasuwe: 2773

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier n’abamwungirije babiri beguye ku mirimo yabo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Werurwe 2018.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Gasasira Rutagengwa Jérôme, yatangaje ko aba bayobozi bose beguye nyuma y’uko bahejwe mu Nama Njyanama y’Akarere yateranye uyu munsi, bazira kuba hari amakosa menshi yabagaragayeho mu ikorwa ry’imishinga itandukanye.

Twangirimana Epimaque niwe wari Umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe ubukungu, umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage yari KAMBAYIRE Annociata.

Aba bayobozi kandi ntibirukanywe gusa ku kazi ahubwo bahise bakurwa mu bajyanama b’aka karere, nk’uko byatangajwe na Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Ruhango, Rutagengwa Gasasira Jerome.

Mu mafaranga bashinjwa gucunga nabi ngo harimo ayo kubaka ikimoteri cy’Akarere aho Akarere kishyuye asaga Miliyoni 25, bitandukanye n’imirimo yari yakozwe.

Aba bayobozi kandi ngo barashinjywa imicungire mibi y’amafaranga yagenewe gufasha abatishoboye, bakanashinjwa imikoranire idahwitse hagati yabo yadindije imikorere y’akarere muri rusange.

Iri yegura rije mu gihe mu cyumweru gishize aribwo abayobozi bakuru b’ igihugu barimo n’ abayobozi b’ uturere bavuye mu mwiherero.