Print

Banki y’Isi yahaye u Rwanda miliyari 46 zo kurwanya imirire mibi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 March 2018 Yasuwe: 323

Banki y’Isi yasinyanye n’ u Rwanda amasezerano y’ inkunga ingana na miliyari 46Frw azifashishwa mu bikorwa byo kurwanya indwara yo kugwingira mu bana bari munsi y’imyaka itanu.

Aya mafaranga azakoreshwa mu turere 13 turi imbere mu kugira abana bagaragaza ukugwingira gukabije, nk’uko byemeranyijweho ubwo hasinywaga aya masezerano kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018.

Icyegeranyo cyasohotse mu buzima bw’abaturage mu Rwanda muri 2015 (EICV), cyagaragaje ko 41,5% by’abana bari munsi y’imyaka itanu mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira gukabije.

Akarere ka Nyaruguru niko kaza ku isonga muri icyo gice, kakaba kanihariye umubare munini, aho 38% by’abana bafite ukugwingira gukabije ari ho baturuka.
Mu nama y’Umushyikirano iherutse, Perezida Kagame yihanangirije abayobozi babaye ba “tereriyo” mu guhangana n’iki kibazo, avuga ko nta mwete bagaragaza mu guhuza imbaraga ngo kirangire.

Perezida Kagame avuga ko ikibazo kitigeze kiba icy’ubushobozi, ahubwo akibaza icyabuze kugira ngo abayobozi b’uturere batange umuti ufatika.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dr. Alivera Mukabaramba yemeza ko u Rwanda rwashoye agera muri miliyari 3Frw yo guhangana n’iki kibazo, aho

Agira ati “Aya mafaranga yakoreshejwe ahanini mu kugurira abana amata. Dukora ku buryo byibura buri mwana ufite indwara yo kugwingira ahabwa litiro imwe y’amata ku munsi.”

Dr. Mukabaramba avuga ko iki kibazo gihuriweho na Minisiteri esheshatu zirimo MINALOC, MIGEPROF, MINAGRI, MININFRA na MIDMAR.
Ati “Mu bufatanye dufitanye, tugenda tureba abana bagwingiye tukabashyira mu byiciro, hari abo dushyira mu mutuku abandi mu muhondo bitewe n’uko bameze, tukabitaho kugeza bazanzamutse.”

Kigali Today