Print

Abarundi 2500 bari barahungiye muri Congo binjiye mu Rwanda

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 7 March 2018 Yasuwe: 1362

Impunzi z’ Abarundi 2500 bari barahungiye muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018 binjiye mu Rwanda bavuga ko bahunze umutekano muke.

Minisiteri yo gukumira Ibiza no gucyura impunzi mu Rwanda MIDMAR yatangaje ko izi mpunzi zari zarahungiye mu nkambi ya Kamanyola zinjirire mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi. Leta y’ u Rwanda ifatanyije n’ ishami ry’umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ishami ry’ u Rwanda bakaba barimo kwakira izi mpunzi banaziha ibyangombwa by’ ibanze.

Impunzi z'Abarundi zisaga 2500 zari zarahungiye Kamanyola muri #DRC zinjiriye Bugarama uyu munsi zivuga ko zihunze umutekano muke. MIDIMAR na @RefugeesRwanda bari kubakira babaha ubufasha bw'ibanze. pic.twitter.com/sN3zFHsoDx

— MIDIMAR Rwanda (@MIDIMARRwanda) March 7, 2018