Print

Ubunararibonye bwa Juventus bwayifashije gusezerera Tottenham yahabwaga amahirwe

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 8 March 2018 Yasuwe: 727

Ikipe ya Juventus yakoze ibyo benshi batatatekerezaga ubwo yasezereraga Tottenham iyitsinze ibitego 2-1 ku kibuga cyayo kandi mu mukino ubanza wabereye mu Butaliyani,amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2.


Mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatatu,ikipe ya Juventus yerekanye ko UEFA Champions League ari igikombe gitwarwa n’irararibonye kuko Tottenham yateye mu izamu inshuro zigera kuri 6 ibone igitego 1 mu gihe Juventus yabonye ibitego 2 mu mashoti 3 yateye mu izamu.

Ibitego bya Juventus byatsinzwe na Gonzalo Huguain ku munota wa 64,Paul Dybala ashyiramo agashyingura cumu ku munota wa 67 mu gihe Tottenham yarushaga Juventus cyane yari yafunguye amazamu ku munota wa 39 w’umukino.

Buffon yakuyemo imipira myinshi

Tottenham yabonye amahirwe menshi imbere y’izamu ariko urukuta rwa Chiellini,Buffon,Khedira na Benatia rubabera ibamba niko gutakaza umukino mu buryo benshi batasobanukiwe kandi mu mukino ubanza wari wabereye mu Butaliyani Tottenham yishyuye Juventus ibitego 2 yari yayitsinze hakiri kare banganya 2-2.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu mugoroba,ikipe ya Manchester City yatsinzwe na FC Basel ibitego 2-1 gusa Manchester City itabarwa n’ibitego 4-0 yari yatsinze mu mukino ubanza iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 5-2.