Print

Nyuma y’ iminsi 12 gusa Iradukunda Liliane akurikiwe n’ abarenga ibihumbu 25

Yanditwe na: Muhire Jason 8 March 2018 Yasuwe: 2188

Nyampinga w’ u Rwanda 2018 mu gihe kingana n’ icyumweru 1 n’ iminsi 5 amaze gukurikirwa n’ ibihumbi 25 nyuma yuko atwaye ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda .

Nyampinga w’ u Rwanda Iradukunda Liliane w’ imyaka 18 y’amavuko mbere yuko aba miss Rwanda yakurikirwaga n’ abantu 3739 kuri instagram gusa nyuma yaho atwariye ikamba rya Nyampinga w’ u Rwanda amaze gukurikirwa n’ abantu barenga Ibihumbi 25 mu gihe kingana n’ iminsi 12 gusa .

Ubwo Miss Iradukundaga yaganirga n’ Itangazamakuru yatangje ko kuri ubu yugarijwe n’ abantu batandukanye bakomeje kujyenda bafungura konte kuri facebook , instagram bamwiyitirira mu nyungu zabo .

Kuri ubu akaba ari umukobwa batwaye ikamba rya nyampinga w’ u Rwanda aho ku mwanya wa mbere hazaho Kundwa Doriane wabaye nyampinga w’ u Rwanda umwaka wa 2015 ayoboye abandi bakobwa batwaye ikamba aho a na Mutesi Jolly amuza inyuma ku mwanya wa 2 ndetse na Iradukunda Elsa ku mwanya wa 3 hakiyongera ho Iradukunda Liliane mu gihe umubare umukurikira ukomeje kwiyongera nyuma yuko yambaye ikamba rya Miss Rwanda 2018 umwaka wose .