Print

Dore impamvu gitifu wa Ruhango we ategujwe

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 8 March 2018 Yasuwe: 5425

Akarere ka Ruhango ubu kayobowe by’ agateganyo na Nkurunziza Jean Marie washyizweho na Njyanama yako nyuma y’ uko komite nyobozi yegujwe kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Werurwe 2018.

Abo njyanama yeguje ni Mbabazi François Xavier wari Umuyobozi w’Akarere; Twagirimana Epimaque wari umuyobozi wungirije Ushinzwe Ubukungu na Kambayire Annonciata wari Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza.

Perezida wa Njyanama y’ aka karere yatangaje Gasasira Rutagengwa Jérôme ko aba bayobozi begujwe begujwe nyuma ya raporo y’akanama gashinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo w’akarere, yerekanye ko habaye imicungire mibi y’imishinga imwe n’imwe.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akarere Uwimana Fortunée ntabwo yegujwe kuko atarebwa n’ aya makosa cyane ko ari mushya. Ngo amaze hafi umwaka, mu gihe imishinga baregwa ari iyakozwe mu myaka ya 2013/14.

Perezida wa Njyanama Gasasira Rutagengwa Jérôme yagize ati “umushinga wo kubaka ikimoteri cyo mu Karere ka Ruhango cyubatswe nta nyigo zikozwe ahubwo bashingira ku nyigo zaturutse ahandi, bikaba byaratumye uwo mushinga udacungwa neza. Hashize nk’amezi abiri tubonye iyo raporo.”}

Rutagengwa yanavuze ko atari icyo cyonyine cyatumye Komite Nyobozi y’Akarere yeguzwa, kuko no mu mihigo abayobozi basinyana na Perezida wa Repubulika aka karere kadahagaze neza. Mu kwesa imihigo y’umwaka wa 2016/17 aka karere kaje ku mwanya wa 28 mu turere 30, igira amanota 75.27%.