Print

Abasitari batandukanye bo mu Rwanda bifurije umunsi mwiza abafasha babo n’ ababyeyi babo

Yanditwe na: Muhire Jason 8 March 2018 Yasuwe: 2947

Abasitari batandukanye bo mu Rwanda bafashe umwanya bifuriza abafasha bobo ndetse n’ ababyeyi babo umunsi mwiza w’ abagore babinyujije kuri konte zabo zirimo Facebook ndetse na Instagram.

Taliki 8 Werurwe ni umunsi ngaruka mwaka wo kwizihiza umunsi w’ abagore ( Women’s Day ) aho mu Rwanda bamwe bawizihiza bashyira hanze amafoto agaragaza abagore babo cyangwa ababyeyi babo babashimira ibyiza babagejejeho birimo kuba barababyaye bakabarera bagakura bakavamo abagabo n’ abagore .


Bamwe mu basitari batandukanye hano mu Rwanda barimo abahanzi , abahanzikazi , ba Nyampinga ,aba Djz ,abakinnyi ba filime nabandi batandukanye bafashe umwanya bifuriza umunsi mwiza ababyeyi babo ndetse n’ abafasha babo babinyujije ku nkuta zabo za Instagram , Facebook ndetse nahandi hashyirwa amafoto .
Reba abasitari bifurije abakunzi babo ndetse n’ ababyeyi babo umunsi mwiza w’ abagore .