Print

Bebe Cool yinginze Lupita Nyong’o ko yamwereka urukundo

Yanditwe na: Muhire Jason 9 March 2018 Yasuwe: 1455

Bebe Cool ari kwingiga Lupita Nyong’o wo muri Hollywood ko ya yamwereka urukundo.

Uyu mugabo wamenyekanye cyane mu ndirimbo ‘Love you Everyday’ ubu ari kwinginga Lupita Nyong’o umukobwa ukina amafilimi ukomoka muri Kenya amusaba urukundo .
Abinyujije kuri twitter yasabye Lupita ko yamwereka urukundo nkuko yabikoze kuri Jose Chameleone . Ubwo butumwa Bebe yabushyizeho ndetse foto igaragaramo urukuta ruriho ifoto ya Lupita.

Bamwe mubafana ba Bebe Cool bavuze ko uwo muririmbyi yabuze muri filimi ya Blackpanthers igaragaza Lupita ari kwigana uko inyamaswa itonoma muri filime. Bisa nkaho yararimo gusingiza Lupita ko yakinnye neza mu rwego rwo kugirango agire icyo akora ku ndirimbo yari yashyize hanze yise ’Want It’ .