Print

FERWAFA yongeye gukora amakosa yatumye ikipe y’igihugu ikurwa mu marushanwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2018 Yasuwe: 2541

Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yamaze kwivana mu marushanwa nyafurika kubera ikosa FERWAFA yakoze ryo kwibagirwa kuyishyira ku makipe MINISPOC igomba gufasha bituma ingengo y’imari yayo ibura.

Nkuko bisanzwe,FERWAFA n’andi mashyirahamwe atanga amarushanwa azakinwa Minisiteri ishinzwe siporo ikayagenera ingengo y’imari,ariko FERWAFA ntiyigeze ishyira ku rutonde iyi kipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 byatumye ihita ikurwa mu marushanwa yo gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika.

Mu kiganiro umuvugizi wa MINISPOC yagiranye na Radio 10 yayibwiye ko nta ngengo y’imari bageneye iyi kipe kuko FERWAFA itabibamenyeheje akaba ariyo mpamvu yakuwe mu marushanwa nyafurika.

Ibi bibaye nyuma y’aho u Rwanda rwikuye mu bihugu byifuza kwakira igikombe cy’isi cy’abatarengeje imyaka 19 cyari giteganyijwe mu mwaka wa 2019 kubera ko ibikorwaremezo bikiri ku rwego rwo hasi.