Print

Umugore yatawe muri yombi kubera gushaka kwicisha uruhinja umunyu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2018 Yasuwe: 1331

Umugore ukomoka mu Bwongereza yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gufatwa ari guha umwana we w’amezi 18 umunyu mwinshi ashaka kumwica.

Uyu mugore yatanzwe kuri polisi na nyirakuru w’uyu mwana nyuma yo kubona umwana arwaye cyane byatumye ajyanwa kwa muganga basanga buri munsi ahabwa garama hagati ya 21 na 24 z’umunyu zikubye inshuro 12 izo yakagombye guhabwa.

Umuganga wavuye uyu mwana yavuze ko ari amahirwe kuba uyu munyu utarangije bimwe mu bice by’umubiri by’uyu mwana birimo impyiko ze cyane ko bitari byagakomera.

Uyu mwana yatabawe nyuma y’aho yari atangiye guhinduka umweru kubera ko umunyu wari utangiye kuba mwinshi mu mubiri we.

Umunyu mwinshi mu mubiri ushbora kwangiza ubwonko,gutera isereri ndetse iyo ubaye mwinshi mu mubiri urica.


Comments

ALMU 12 March 2018

Imana izabimubaza, iyo amuha abandi se, ko hari abakeneye umwana bamubuze. Mbega umubyeyi gito!