Ngabo Medard yashyize amashusho kuri instagram arimo gucurangirwa na Mama we nk’ impano yamugeneye ku munsi w’ abagore .
Taliki ya 08 Werurwe nibwo ku isi hizihizwa umunsi mukuru w’ abagore aho abantu batandukanye bashyira hanze amafoto y’ ababyeyi babo babashimira intambwe nziza bajejejweho n’ ababyeyi babo . Meddy nawe yashyize hanze amashusho agaragaza ari kumwe n’ umubyeyi we ahamya ko yamwigiyeho byinshi byiza byamwubatse .
Yagize ati “ nakwigiyeho byinshi Mama…Ndagukunda …Gusa aranyica ninshyira hanze aya mashusho noneho :)…”
Abantu batandukanye bakurikira Meddy kuri Instagram bagiye bishimira impano yageneye Mama we ku munsi w’ abagore .
Reba ibitekerezo bitandukanye byavuzwe kuri aya mashusho .