Print

Umwimukiira yateye inda umugore n’ abana be batatu yihorera kumukoresha we

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 9 March 2018 Yasuwe: 4445

Umusore w’ umunya Cameroun w’ imyaka 24 yakoreye ibidasanzwe mu Bufaransa aryamana n’ umugore n’ abakobwa be batatu abatera inda uko ari bane.

Aba bakobwa uko ari batatu uw’ imyaka 17, uwa 19 n’ uwa 22 bose baba mu nzu kwa se. Uyu musore w’ Umunya cameroun yabigishaga ururimi rw’ Icyongereza. Nyina w’ abo bana yirirwa akora akazi ko mu rugo iminsi yose.

Nyiri urugo Claude Xavier w’ imyaka 66 umuganga w’ urugo rwe yamubwiye ko umugore we n’ abakobwa be batatu batwitwe bose kandi inda y’ umuntu umwe agwa mu kantu. Uyu mugabo yashatse gusenya umuryango we.

Uyu mugabo avuga ko mu mezi atandatu ashyize yabonye umusore ashaka akazi ko kwigisha Icyongereza. “Yari umwimukira, ntabwo yari afite aho kuba mpitamo kumufasha muha mushakira ho kuba hatari kure y’ urugo rwanjye”
Uyu musore yarigendeye asiga yandikiye boss ati “Nahisemo kwihorera kuri wowe kubera amezi atandatu maze nkora utampemba. Buri uko umwe azajya abyara uzajya wibuka ko uwo wakoresheje ugomba kumubemba”

Uyu munya Cameroun yabwiye boss we ko atagomba guta igihe cye amushakisha kuko yisubiriye iwabo muri Cameroun kandi ko adateze gusubiza mu Bufaransa.

Claude Xavier yabwiye itangazamakuru ko atigeze ahemba uwo musore n’ urumiya kuko yamuhaye aho kuba akabyemera.

Ati “Uyu musore ntabwo yigeze anyaka umushahara iyo aba yarawunyatse mba narawumuhaye”.

Nubwo uyu musore atigeze yaka shebuja umushahara wibuke bahura bwa mbere yamubwiye ko ashaka akazi ko kwigisha Icyongereza.

Afrique info dukesha iyi nkuru ivuga ko Mukabosi atwite inda y’ amezi abiri mu gihe abakobwa be batatu batwite inda y’ amezi ane. Mu Bufaransa itegeko ryemerera umukobwa cyangwa umugore gukuramo inda itarengeje ibyumweru 12 bivuze ko uyu mugore ariwe ushobora gukuramo iyo nda, abakobwa igihe cyabarenganye bagomba kubyara byanze bikunze.

Umugore n’ abana be bararuciye bararumira. Ntibashaka gusobanura uko byabagendekeye. Uyu mukoresha avuga ko yiteguye gukoresha amafaranga yose ashoboka agahiga uyu musore kugeza amubonye akamuryoza kumwangiriza umuryango.