Print

Umugore wa Jason Statham yashyize hanze ifoto yambaye ubusa atwite yikomwa na benshi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2018 Yasuwe: 8452

Mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’abagore,umugore w’igihangange mu gukina filimi Jason Statham witwa Rosie Huntington-Whiteley usanzwe ari umunyamideli yashyize hanze ifoto yambaye ubusa ubwo yari atwite inda y’imvutsi mu mwaka ushize, yikomwa na benshi mu bakunzi be.

Rosie yifotoje yambaye ubusa ubwo yari atwite

Uyu mugore w’imyaka 30,yatunguye benshi mu bakunzi ndetse bamwe mu butumwa banditse kuri iyi foto yashyize kuri Instagram ku munsi w’ejo bwamushimagizaga cyane abandi banenga iyi myitwarire.

Statham n’umugore we Rosie

Rosie na Statham bamaze imyaka 7 bakundana gusa bakoze ubukwe bwabo mu mwaka wa 2016 aho babyaranye umwana wabo wa mbere muri Kamena umwaka ushize.

Jason Statham yamenyekanye mu mafilimi atandukanye nka Expandables,Transporter n’izindi gusa uyu mugore we wifotoje yambaye ubusa asanzwe ari umunyamideli.


Comments

makenga 9 March 2018

Ariko wa mugani,iyi si irajya hehe?Abagore n’abakobwa Bambara ubusa,ko bagenda baba benshi?Ubwambure ubundi bugenewe gusa uwo mwashakanye.None abagore basigaye barushanwa kwambara ubusa.Abakobwa bo babigize itegeko,uretse ko baba biyamamaza ngo babone abakiriya.Wamugani,ni iminsi y’imperuka.