Print

Ikanzu yasebeje icyamamare cyari cyafashe ku gasembuye cyambarira ubusa imbere y’abantu [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2018 Yasuwe: 6287

Umunyamakuru witwa Sonja Morgan yasebeye imbere ya rubanda ubwo yari amaze gufata ku gasembuye arangije ajya imbere y’abantu arabyina karahava kugeza ubwo ikanzu yari yambaye yamutengushye irafunguka asigara yambaye ubusa.

Ikanzu yatengushye iki cyamamare imbere y’abantu

Uyu mugore wari mu binezaneza yahuye n’uruva gusenya ubwo ikanzu yari yambaye yafungukaga arimo kubyinira imbere y’abantu bari bitabiriye ibirori byari byateguwe n’umwe mu nshuti ze birangira abantu babonye ubwambure bwe.

Ubwo iyi kanzu yagwaga,mugenzi we wari muri ibi birori yaje arayimufungira akomeza kubyina nk’ibisanzwe gusa camera zamufashe zikwirakwiza amshusho ku isi yose.

Agasembuye katumye iki cyamamare kibyinira imbere y’abantu imyenda iragisebya

Ibi birori iki cyamamare cyasebeyemo byari ibyo gufungura akabari aho benshi bari bitabiriye ibi birori byo kugafungura.