Print

Umukobwa warugiye gukora ubukwe na Ali Kiba yamubenze kumugaragaro

Yanditwe na: Muhire Jason 9 March 2018 Yasuwe: 4988

Tanasha umukobwa wavugwaga ko agiye gukora ubukwe na Ali Kiba abinyujije kuri instagram yamaganye aya makuru avuga ko ari binyoma.

Hashize iminsi igera kuri 5 ku mbuga zitandukanye ndetse n’ ibitangazamakuru havugwa amakuru atandukanye ahamya ko umuhanzi Ali Kiba agiye gukora ubukwe n’ umukobwa ukomoka muri Kenya nubwo hatigeze hamenyekana amakuru avuye kuri nyiri ubwite ahamya ko azakora ubukwe na Tanasha ubusanzwe uzwi ku kabyiniro ka Zahara Zaira.

Tanasha Donna Barbieri abinyujije kuri Instagram konte ye yaje guhakana amakuru avugako agiye kurongorwa na Ali Kiba nkuko byatangajwe.

Yagize ati “ Ndashaka kwamagana igihuha gikomeje kugenda kivugwa hirya no hino mu Itangazamakuru , imbuga nkoranyambaga zitandukanye ndetse n’ ahandi bavuga ko njyewe na Aliki tugiye gukora ubukwe , sibyo iki n’ ikinyoma cyambaye ubusa.


Yakomeje avugako ko ubwa mbere ahura na Ali Kiba bamenyaniye mu ndirimbo “Nagharamia” ndetse kuva ubwo ntiyigeze yongera kubonana na Ali Kiba ukundi .

Ibi bije nyuma yaho hirya no hino hari hakwirakwijwe amakuru avugako umuhanzi Ali Kiba amaze iminsi ajya mu gihugu cya Kenya kurambagizayo umukobwa utarigeze utangazwa amazina ye gusa hakavugwa umukobwa yigeze gukoresha mu ndirimbo yise ‘Nagharamia’ yafatanyije na Christian Bella .

Amakuru aturuku hariya muri Kenya avugako Ali Kiba atigeze ashyira hanze umukobwa bagiye gukorana ubukwe , nubwo aya makuru yaje gushyirwa hanze n’ umuvandimwe wa Ali Kiba ahamya ko ubukwe bwa Mukuru we buri hafi nyuma yuko akomeje kotswa igitutu na Mama we amusaba ko yashaka umugore nawe akubaka urugo .

Kuri ubu haribazwa umukobwa ugiye kuzarongorwa na Ali Kiba .Mu gihe abacyekwa bakomeje kujyenda bamwihakana kumugaragaro .