Print

Umunyamakuru yahuye n’uruva gusenya ubwo yari mu kazi ke

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 9 March 2018 Yasuwe: 3535

Umunyamakuru witwa Caristan Isseri ukomoka muri Cameroon,yatawe mu nzu ibamo imbwa ndetse amenwaho amazi kubera kujya gutara amakuru k’ uwahoze ari Minisitiri w’ingendo muri iki gihugu witwa Edgard Mebe Ngo’o.

Nyuma y’aho perezida w’iki gihugu ahinduriye guverinoma uyu mu Minisitiri akabura akazi ke,Isseri yagiye kumusura iwe kugira ngo amubwire uko yakiriye izi mpinduka perezida yakoze,undi nawe atangira kumukubita inshyi n’imigeri ndetse ahamagara abakozi be baramukubita karahava bahita bamuta mu nzu y’imbwa.

Uyu munyamakuru ukorera ikinyamakuru cyitwa Le Jour,yakubiswe n’aba bagabo bamushinja kubaneka ndetse no kubahata ibibazo igihe kirekire.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu wamaganye ibyabaye kuri uyu munyamakuru ndetse unenga Leta ya Cameroon kuba ikomeje kurebera abantu bahohoterwa.

Igihugu cya Cameroon kiri ku mwanya wa 130 ku rutonde rw’uko ibihugu bitanga ubwigenge bw’itangazamakuru rubarizwaho ibihugu 180.