Print

Jason Derulo yashyize hanze indirimbo izaririmbwa mu mikino y’igikombe cy’isi

Yanditwe na: Muhire Jason 9 March 2018 Yasuwe: 750

Umuhanzi Jason Derulo yamaze gushyira hanze indirimbo izaririmbwa mu mikino y’igikombe cy’isi “Colors”. Iyi mikino izabera mu Burusiya mu kwezi kwa Gatandatu.

Umuhanzi ndetse akaba n’ umubyinnyi ukunzwe Jason Derulo yamaze gushyira hanze indirimbo izaririmbwa mu mikino y’ igikombe cy’ isi kizahuza amakipe 36 aturutse mu bihugu byatoranyijwe ku isi .

Iyi ndirimbo yiswe ‘Colors’ ije ikurikiye iya Shakira yaririmbye mu mikino yabereye muri Afurika y’epfo muri 2010. Indirimbo yaririmbye yayise “Waka waka”. Uwakurikiyeho ni Pitbull waririmbye indirimbo yise “We are the one” mu mikino yabereye muri Brazil mu 2014. Ubu ugezweho ni Jason Derulo mu ndirimbo yise ‘Colors’

Imikino y’igikombe k’isi iba nyuma y’imyaka ine, ikitabwirwa n’ibihugu 32 biturutse ku migabane yose. Mbere yo kwinjira muri iri rushanwa, ibihugu bibanza guhatana, ibitsinze ibindi bikaryitabira. Iyi mikino kandi imara ukwezi kumwe.

Nyuma yo guhabwa ikiraka n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku rwego rw’isi, FIFA, uyu muhanzi yateganyaga gushyira hanze iyi ndirimbo tariki 16 Werurwe ariko yamaze kuyigeza ku rubuga rwa YouTube idafite amashusho .
UMVA INDIRIMBO :