Print

TMC wo muri Dream Boys kwihangana byanze aririra kuri radiyo mu kiganiro

Yanditwe na: Muhire Jason 10 March 2018 Yasuwe: 1881

Mujyanama Claude uzwi nka TMC mu itsinda ’Dream Boys’ yaririye mu kiganiro yatumiwemo kubera indirimbo yabo nshya ’Wagiye kare ifite icyo imwibutsa.

TMC ubwo yari kuri Radiyo Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu bajyanywe no kumurika indirimbo yabo nshya imaze iminsi mike hanze umunyamakuru yamubajije niba iyi ndirimbo nta sano ifitanye n’ amateka ye undi ahita asuka amarira ibibazo byari bisigaye bibazwa Platini baririmbana mu itsinda.

Indirimbo ‘Wagiye Kare’ ikubiyemo ubutumwa bw’umwana wibuka umubyeyi we witabye Imana cyera akaba ababajwe n’uko iterambere rye umubyeyi we yagiye ataribonye amateka ahuye naya TMC wakuze atagira se. Platini we avuga ko adahuje amateka n’iyi ndirimbo ariko hari umuntu azi ari nawe baririmbiye iyi ndirimbo. Ariko nanone TMC we ahamya ko iyi ndirimbo atari ubuzima bwe baririmbye ahubwo byahuriranye nyuma y’uko indirimbo igiye hanze aribwo yatangiye kumukora ku mutima.

REBA HANO AMASHUSHO