Print

Imijyi 50 ibamo ibikorwa bibi kurusha iyindi ku isi [URUTONDE]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 10 March 2018 Yasuwe: 5372

Myinshi mu mijyi yo ku isi ikunze kwibasirwa n’abagizi ba nabi kubera ubwinshi bw’abantu baba bayituyemo ndetse n’ibikorwa biyikorerwamo byatumye abashakashatsi bakora urutonde rw’imijyi iberamo ubugizi bwa nabi kurusha iyindi ku isi.

Imijyi yiganje muri uru rutonde n’iyo muri Amerika y’Epfo ndetse no muri Amerika yo hagati aho hakunze gupfira abantu benshi babajijije amafaranga ndetse n’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwateye imbere cyane.

umujyi wa Los Cabos wo muri Mexico niwo waje ku isonga

Umujyi waje ku isonga ni uwa Los Cabos muri Mexico uberamo ibikorwa bibi bitandukanye birimo ubwicanyi,gucuruza intwaro n’ibiyobyabwenge,n’ibindi mu gihe igihugu gifitemo imijyi myinshi ari Brazil na 17.

Igihugu cya Afurika gifite imijyi yiganje muri uru rutonde ni Afurika y’Epfo aho Cape Town, Durbanna Nelson Mandela Bay yagaragaye muri iyi migi 50 iberamo ibikorwa bibi kurusha iyindi.

Dore uko imijyi ikurikirana ku isi uko ari 50

Muri USA imijyi iberamo ibikorwa bibi yaje kuri uru rutonde ni St Louis, Baltimore, New Orleans na Detroit ndetse benshi batangajwe no kubura k’umujyi wa Las Vegas muri uru rutonde cyane ko uri mu mijyi ifite abantu benshi bacuruza ibiyobyabwenge.