Print

Uwiyita umurwanashya wa Satani yinginze urukiko ngo bamwice nyuma yo gukatirwa imyaka 72

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 10 March 2018 Yasuwe: 2229

Umwicanyi ruharwa wahamijwe gufata abakobwa n’ abagore ku nguhato muri Zimbabwe yatakambiye urukiko ngo rumukatire igihano cy’ urupfu nyuma y’ uko urukiko rwo muri iki gihugu rumukatiye gufungwa imyaka 72 muri gereza za Zimbabwe.

Uyu mugabo uvuga ko ari umurwanashyaka wa Satani yatunguwe no kumva ibyaha ahamijwe nyamara urukiko rugategeka ko akomeza kuba ku Isi y’ abazima.

Umucamanza Malunga yavuze ko uyu mugabo Magombedze agomba gukora icyo gihano yakatiwe kuko yitwaye nk’ inyamaswa ubwo yasambanyaga inzirakarengane, akoresheje intwaro mbi cyane nk’ inshoka, umuhoro na ferabeto mu bwicanyi.

Magombedze yasambanyije umugore akurikizaho umunyeshuri wo mu ishuri ryisumbuye rya Chibaya muri Kanama umwaka ushize wa 2017, muri uko kwezi kandi yanasambanyije umugore warimo amesera imyenda mu mugezi wa Tugwi ahitwa Chivi. Mu Ukwakira muri uwo mwaka yafashe ku ngufu umugore wari ugiye gusenga. Uyu mugabo yanahohoteye bishingiye ku gitsina umukobwa w’ umupolisi muri Mutarama 2018 anafata ku ngufu umwana w’imyaka 14 .

Uyu mugabo muri Mutarama 2018, yasambanyije umwana wari uryamye mu karuri k’ iwabo I Jeka, asambanya umugore bahuriye ku isanteri y’ ubucuruzi ‘Stephen Business Center’, arongera asambanya umugore yasanze mu murima ahitwa Rukanda nyuma yo kumukubita itafari.

Magombedze yanagerageje kwica umugore amutera icyuma inshuro zigera kuri eshanu kuko yari yarananiwe ku mufata ku ngufu bitewe n’uko umugore yamuhungaga.

Ku nshuro ya mbere agaragara mu rukiko, Magombedze yavuze ko yari umwe mu barwanashyaka ba satani bafite intego yo kumena amaraso no gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye kugira ngo bakore ikiragano gishya cy’abo barwanashyaka ba satani.