Print

Kenya: Abakobwa bazungurije ikibuno kuri Diamond biramurenga

Yanditwe na: Muhire Jason 11 March 2018 Yasuwe: 3237

Mu gitaramo Diamond yakoze kuri uyu wa Gatanu taliki ya 9 Werurwe 2018 mu mujyi wa Nairobi muri Kenya abakobwa bamuzungurijeho ikibuno mu buryo budasanzwe.

Muri iki gitaramo Diamond yishimiwe cyane abakunzi be batandukanye bo muri Kenya bari baje gufatanya nawe mu gitaramo cyaranzwe n’ udushya twiganjemo imbyino zidasanzwe ndetse n’ imyambarire itangaje .

Icyatunguye abantu benshi muri iki gitaramo cya Diamond ni uburyo inkumi zo mujyi wa Nairobi zamubyinishije zimuzungurizaho ikibuno maze uyu muhanzi nawe bikamurenga.

Diamond yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe nka Salome, Sikomi, Niache, Waka Waka, Haleluah nizindi zikunzwe mu Karere ka Afurika y’ Iburasirazuba .