Print

Perezida Kagame yongeye guhura na Perezida w’ Ubufaransa

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 11 March 2018 Yasuwe: 1485

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yahuriye na mugenzi we w’ Ubufaransa mu Buhinde ahabereye inama yiga ku kubyaza umusaruro imirasire y’ izuba bagirana ibiganiro.

Perezidansi y’ u Rwanda yatangaje Perezida Kagame na Emmanuel Macron uyobora u Bufaransa baganiriye gusa ntiyantaje ibyo baganiriye.

Perezida Kagame yaherukaga guhurira na Macron muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nama y’Umuryango w’Abibumbye. Icyo gihe hari muri Nzeri 2017.

Perezida Kagame yatanze ikiganiro muri iyi nama y’ umunsi umwe yahuje ibihugu byashyize umukono ku masezerano yo kubyaza umusaruro imirasire y’izuba yateraniye mu Buhinde, kuri iki Cyumweru tariki 11 Werurwe 2018.

Yavuze ko bitumvikana uko ibihugu bigira izuba ryinshi bibura ingufu zituruka ku mirasire yaryo. Byinshi muri ibyo bihugu ni ibyo ku mugabane wa Afurika.
Yagize ati “Ingufu z’imirasire y’izuba ni kimwe mu bisubizo byo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Ariko kugira ngo ibyo bigerweho izo ngufu zikwiye kuba zigera kuri bose kandi zihendutse, kuko ntago turi kurengera ibidukikije gusa ahubwo turi no kurengera ikiremwamuntu.”

Perezida Kagame yongeye guhura na Perezida Macron mu gihe u Bufaransa bukomeje kwemera uruhare rw’ Ubufaransa muri Jenoside yakorewe abatutsi akanatera intambwe yo kubisabira imbabazi.



Umukuru w’ u Rwanda kandi yanahuye na mugenzi we Guinee Equatorial Teodoro Obiang Nguema Mbasogo ndetse na Minisitiri w’ Intebe w’ Ubuhinde Narendra Modi uheruka gusura u Rwanda muri Gashyantare 2017.