Print

Msgr Bimenyimana Jean Damascène wayoboraga Diyosezi ya Cyangugu yaguye muri Kenya

Yanditwe na: Ubwanditsi 11 March 2018 Yasuwe: 1861

Kuri iki cyumweru nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rwa Musenyeli Bimenyimana Jean Damascene wari Umushumba wa Diyosezi Gatulika ya Cyangugu wari umaze igihe arembye cyane akaba yaguye muri Kenya aho yari yagiye kwivuriza.

Musenyeli Bimenyimana Jean Damascène yayoboraga Diyosezi avukamo. Yari Umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuva muri Mutarama 1997.

Umwe mu bakilisitu bo muri iyi Diyosezi wabanaga bya hafi na Nyakwigendera akaba ari nawe waduhaye aya makuru yatangarije Umuryango ko Musenyeli Bimenyimana yari afite indwara ya kanseri amaranye igihe.

Ntacyo Kiliyaziya Gatolika yo mu Rwanda iratangaza kuri uru rupfu.

Musenyeli Bimenyimana Jean Damascène

Birasa n’aho ukwezi kwa Gatatu kutahiriye Abashumba ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Musenyeli Bimenyimana yitabye Imana taliki 11/3. Taliki 12/3/2012 ni Musenyeli Misago Augustin wari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro witabye Imana bitunguranye icyo gihe.

Ahagana saa sita z’amanywa zo ku italiki ya 12/3/2012 abatunganyaga ibiro bya Musenyeli basanze Umurambo wa Misago mu biro bye bigaragara ko yaguye agagaye ahanutse ku ntebe ubwo yari mu kazi.

Nta raporo y’abaganga ivuga icyo Musenyeli Misago yaba yarazize yigeze ijya ahagaragara.


Comments

karake 12 March 2018

RIP Bishop Bimenyimana Jean Damascène.Iyo umuntu apfuye,nibwo abantu twese dutekereza ku buzima.Ese koko twaremewe kumara imyaka 60 gusa tugapfa bikarangira?Niba se imana ishobora byose kandi idukunda,kuki dupfa?Kuki ibiti,urugero igiti kitwa SEQUOIA kiba muli USA kimara imyaka irenga 4000,naho twebwe ntiturenze imyaka 100?Bible itanga igisubizo cyiza.Urupfu twarurazwe na ADAMU kuko duturuka kuli ADN ye yanduye igihe yasuzuguraga imana.Ubundi yari kubaho iteka.Abantu bumvira imana bose,izabazura ku Munsi w’Imperuka,babeho iteka muli Paradizo.Ni YESU ubwe wabyivugiye muli Yohana 6:40.Niba ushaka kubaho iteka no kuzazuka,reka kwibera mu byisi gusa.Kora kugirango ubeho,ariko ushake cyane imana,ushyizeho umwete.Abatumvira imana,iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Bible ivuga ko IGIHANO cy’abanyabyaha ari urupfu rwa burundu.