Print

Moi wigeze kuba Perezida wa Kenya yajyanywe mu bitaro muri Israel

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 March 2018 Yasuwe: 826

Umukambwe Daniel arap Moi wigeze kuba Perezida wa Kenya yajyanywe mu bitaro byo muri Israel kugira ngo asuzumwe n’ abaganga uburwayi amaranye igihe bwo mu ivi.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ umuryango wa Moi rivuga ko uyu musaza yajyanywe mu bitaro byo mu murwa mukuru Tel Aviv.

Iryo tangazo rigira riti “Muzehe Moi aherekejwe n’ umuganga we Dr David Silverstein n’ umuhungu we Senateri Gideon Moi”.

Muzehe Moi amaze igihe atumvikana muri politiki, nta nubwo akunda kugaragara mu ruhame. Umuhungu Senateri Moi ati : “Umusaza ntabwo ameze neza. Agiye gusuzunwa n’ abaganga akeneye amasengesho yanyu. Dusohotse igihugu.”
Senateri Moi yongeyeho ko Muzehe Moi yagombaga gusura ingoro y’ amateka I Yeruzalemu.

Muzehe Moi w’ imyaka 93 aheruka kugaragara mu ruhame tariki 26 Ukwakira 2017 ubwo hasubirwagamo amatora ya Perezida wa Kenya. Muzehe Moi yatoreye kuri kaminuza ya Kabarak.

Ubwo yari yagiye gutora abari barimo gutoresha bamushyiriye agasanduku k’itora atorera mu modoka.

Uyu musaza wasuwe n’ abakomeye aho atuye
Kabarak. Abamusuye bari Perezida Uhuru Kenyatta na nyina Mama Ngina Kenyatta.

Muri Mutarama 2017 Muzehe Moi yabazwe byoroheje mu ivi bikorerwa bikorerwa ku bitaro by’ I Nairobi byitwa ‘Aga Khan University Hospital’.

Ikibazo cyatangiye tariki 30 Nyakanga 2006 ubwo Range Rover ya Daniel arap Moi yagonganaga na pick-up mu burengerazuba bwa Nairobi.

Src: Theeastafrican


Comments

Sibomana 12 March 2018

Imyaka 93,ni hafi n’iya Mugabe.Ni bake bageza kuli iyo myaka.Niba abantu batasazaga cyangwa ngo bapfe.
Ariko nanjye nizera ntashidikanya yuko abantu bumvira imana bazazuka bakabaho iteka ryose,nkuko yesu yabivuze muli yohana 6,umurongo wa 40.Ubu nanjye nahinduye imibereho kugirango ndusheho gushaka,bityo nanjye nzazuke.