Print

Kigali :Imyenda abakobwa basigaye bambara ngo bagire munda hato yamenyekanye

Yanditwe na: Muhire Jason 12 March 2018 Yasuwe: 7449

Abakobwa b’ ikigali batandukanye basigaye bambara imyenda ituma bagira hato (munda zeru) mu gihe bamenye ko abasore bubu bakunda abakobwa bafite munda hatoya kandi babyibushye ku gice cyo hasi.

Bimaze kujyenda bimenyekana ko bamwe mu bakobwa bafite amikoro mu rwego rwo kugirango bagaragare neza bagomba kwambara imyenda myiza kandi igezweho ndetse bakagerageza kwisiga ibirungo bitandukanye bibongerera ubwiza ngo abasore babareba bage babahozeho amaso cyane, kuri ubu hari n’ abasigaye bambara ( Underbust ) ngo bagabanye mu nda habo kubasanzwe bafite munda hanini.

Bamwe mu bakobwa baganiriye n’ UMURYANGO batifuje ko amazina yabo yajya hanze batubwiye ko buri mu kobwa wese yakwifuza kugura Underbust mu gihe afite mu nda hanini hamutera ipfunwe iyo yambaye ikoboyi ( Jeans ) igera hafi n’ umukondo cyangwa indi myenda irimo amajipo magufi mu gihe afite Ibicece.

Bakomeje batubwira ko kugura Underbust bihenze cyane ukurikije amikoro ya bamwe mu bakobwa bo mu Rwanda kubera ko ntakazi bagira kuko uyu mwenda urengeje ibihumbi 20,000 frw.

Mu bituma buri mu kobwa wese yakwifuza kwambara Underbust badutangarije ko ubusanzwe zigabanya mu nda bituma buri mu kobwa wese agaragara neza ,bashobora kwambara imyenda imwe nimwe yabateraga ipfunwe kubera umubyibuho wabo cyangwa kuba bakwambara imyenda migufi.

Usibye ko hari ibyiza bakomeje batubwira ko mu gihe uyu mwenda uwambaye nubwo abakureba baba babona waberewe bishobora kukugiraho ingaruka zo kubuza umubiri guhumeka neza , kumva ubangamiwe kubera uburyo Underbust yaguhambiriye nibindi bitandukanye.