Print

Umukobwa ukundwa n’ abagabo benshi muri Uganda yatangaje ko yifuza umukunzi

Yanditwe na: Muhire Jason 12 March 2018 Yasuwe: 2823

Umuhanzikazi Winnie Nwagi ukorera umuziki we muri Uganda nyuma yo gutandukana n’umukunzi we Joshua Rukundo yongeye gutangaza ko nubwo ari wenyine ubu yakwifuza umusore bongera guhuza urugwiro.

Winnie Nwagi umuhanzikazi wakunzwe n’ abagabo ndetse n’ abasore batari bake muri Uganda kubera ubwiza ndetse nuko akunda kwambara benshi bemeza ko yambara imyenda ishotora igitsina gabo aganira na howwe.biz yavuze ko nubwo yatandukanye n’ uwari umukunzi we Joshua Rukundo ku mpamvu atashatse gushyira hanze yashimishwa no kongera kumva ku buryohe bw’ urukundo.

Mu Kiganiro na howwe yongeyeho ko kuri ubu ari wenyine gusa aterwa isoni no kumva ko umukobwa yafashe nzira akajya gutereta umugabo , ko ari bintu bitagaragara neza cyane nk’ umukobwa ashatse kwiteretera umusore mucyimbo cyuko umusore yaza ku mutereta akamusaba urukundo.

Yasoze avugako atazi umunsi cyangwa igihe azabonera undi mukunzi gusa agitegereje umusore bazakunda kugera igihe cyose azazira kandi amwiteguye.