Print

Ivan Minnaert yatangaje impamvu Diarra atakinnye kuri Marines FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2018 Yasuwe: 2129

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports Ivan Jacky Minnaert yatangaje ko impamvu Ismailla Diarra atagaragaye ku mukino wo ku munsi w’ejo ari uko yifuzaga gukinisha Mugume Yassin atari yakabona imikinire ye kuva yagera mu Rwanda.

Mugume yatumye Diarra adakina kuri Marines FC

Uyu mutoza ukomoka mu Bubiligi yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo ko yifuzaga kubona uko Mugume Yassin akina akaba ariyo mpamvu yatumye adakinisha Diarra cyane ko yagombaga gukoresha abakinnyi b’abanyamahanga 3 gusa.

Yagize ati “Diarra ameze neza gusa nifuzaga kubona Mugume akina kuko ni ubwa mbere nabonye akina.Nashakaga kumugerageza nawe.Dufite abanyamahanga benshi nawe nagombaga kumugerageza.”

Minnaert arashaka igikombe cya shampiyona

Nyuma yo gutsinda Marines Fc ibitego 2-0, Minnaert yatangaje ko yifuza gufasha ikipe ya Rayon Sports gutwara igikombe cya shampiyona uyu mwaka ndetse agomba gukora ibishoboka byose agatsinda imikino myinshi.


Comments

13 March 2018

ABISHOBOYE BYABA BYIZA!!! NDI UMUSAZA RWABURINDI RUHARA NKUNDA RAYON SPORT!