Print

Shadyboo yatangaje amayeri atuma ibyamamare byose bigera mu Rwanda bishaka kumubona

Yanditwe na: Muhire Jason 12 March 2018 Yasuwe: 6275

Shadyboo umugore ukunzwe mu Rwanda ku rubuga rwa instagram yatangaje ko impamvu nyamukuru ituma ibyamamare byose biza mu Rwanda bimuzi ari uko akoresha neza imbuga nkoranyambaga.

Mbabazi Shadia uzwi nka Shadyboo yatumirwaga kuri radiyo imwe ya hano mu Rwanda yatangaje abasitari benshi baza mu Rwanda baza akenshi badasanzwe baziranye mubuzima ahubwo ko nawe bimutungura cyane mu gihe baza bamuzi .

Yagize ati “Urumva imbuga nkoranyambaga zikugira icyamamare, sinzi uko nabivuga gusa iyo uzwi uba uzwi nabo ubwabo baba banzi sinjyewe uba ubazi.”

Ubusanzwe Shadyboo ni umwe mu bakobwa b’ abasitarikazi bo mu Rwanda bakurikirwa n’ abantu benshi aho afite abamukurikira ibihumbi 257 ubu akaba ari umubyeyi w’ abana 2 ubusanzwe akaba akora ibijyanye no gucuruza imyambaro igezweho .