Print

AS Kigali yisubije umwanya wa mbere mu mukino w’indyakurye itsinzemo Musanze FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 12 March 2018 Yasuwe: 1798

Mu mukino winjiyemo ibitego 7, ikipe ya AS Kigali yisubije umwanya wa mbere w’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 4-3.

Muri uyu mukino wari ubereye ijisho,ikipe ya AS Kigali yafunguye amazamu ku munota wa 23 ku gitego cyatsinzwe na Ndahinduka Michel,Ntamuhanga Tumaini Tity yahise ashyiramo icya 2 ku munota wa 24 maze abakinnyi ba Musanze batangira kwibaza ibiri kubabaho.

Ku munota wa 34 Imurora Japhet yishyuriye Musanze FC igitego cya mbere ndetse abakinnyi b’ikipe yo mu majyaruguru bagaruka mu mukino nuwo ibyishimo byabo bitatinze kuko bahise batsindwa igitego cya 3 nyuma y’iminota 2 cyatsinzwe na Ngama Emmanuel ku ishoti rikomeye yateye.

Abarebaga uyu mukino bagize ngo baimo kureba ikinamico,kuko ku munota wa 38 ikipe ya Musanze FC yahise ibona igitego cya 2 cyatsinze na Mudeyi Suleyman,amakipe yombi ajya kuruhuka ari 3 bya AS Kigali kuri 2 bya Musanze FC.

Mu gice cya kabiri,ikipe ya Musanze yaje yariye karungu maze Bokota Labama yishyurira Musanze FC igitego biba 3-3,mbere y’uko umusore Ndarusanze abonera AS Kigali igitego cy’intsinzi ku munota wa 53.

Uyu mukino wari ubereye ijisho kuko amakipe yombi yari yafunguye ari byo byatumye igice cya mbere kibonekamo ibitego 5 mu gihe umukino wose ubonetsemo ibitego 7.

Nyuma y’umunsi wa 15 wa shampiyona,AS Kigali niyo iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 29,Kiyovu Sports iri ku mwanya wa 2 n’amanota 28, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 27.