Print

Knowless ngo yagowe no kugaragaza ko akundana na Ben Pol

Yanditwe na: Muhire Jason 13 March 2018 Yasuwe: 2285

Mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ’Darling’ umuhanzi Butera Knowless yasobanuye ko yagowe no gukina agaragaza ko akundana na Ben Pol wo muri Tanzaniya

Knowless aganira na Radiyo Rwanda binyuze mu kiganiro Samedi Detante yatangaje ko amashusho y’ indirimbo bayafashe amajoro abiri ,gusa nubwo byabanje kumugora kugirango yisanzure kuri Ben Pol bakore indirimbo ijyanye neza n’ izina bayise .

Yagize ati “ Ibintu byinshi birimo kuvugana twabikoreye kuri Telefone aho Audio twayikoze mwijoro rimwe , gusa bigeze mwifatwa ry’ amashusho twagombaga kwa actinga as if ko dukundana byarangoye kandi nagombaga kwigaragaza neza nk’ uri mu rukundo."

Abajijwe impamvu yahisemo kuba yakorana indirimbo na Ben Pol kandi hari abandi bahanzi bakomeye muri Tanzania yasubije ko ubwo yaganiraga n’ Itangazamakuru ryo muri Nairobi bamubwiye ko uyu musore afite izina rikunzwe kandi afite impano ko mubuzima busanzwe akunda indirimbo ze .