Print

Umubyeyi yahanishije umwana we kumukata imyanya ye y’ibanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2018 Yasuwe: 1224

Umugabo gito wo mu Bwongereza yatumiye mu rugo rwe umuntu wo gukata imyanya ndangagitsina y’umukobwa we w’imyaka 10 mu rwego rwo kumuhana.

Uyu mugabo wanenzwe na benshi,yatumiye mu rugo rwe umugizi wa nabi kugira ngo akate igitsina cy’umukobwa we amuziza kumusuzugura aho uyu mugabo yakoresheje urwembe.

Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko,uyu mugabo yashinjwe iyicarubozo cyane ko uyu muntu yatumiye, yaje inshuro 2 gukata imyanya y’ibanga y’uyu mukobwa, gusa bikarangira uyu mukobwa avugije induru bakabihagarika.

Uyu mugabo yahakanye ibi birego byo gukata imyanya y’ibanga y’uyu mukobwa we ndetse avuga ko atazi icyo abana be bamuziza ku buryo bamushinja icyaha nk’iki.