Print

Sheebah yanenze abamubwira ko yahindura imyambarire ye

Yanditwe na: Muhire Jason 13 March 2018 Yasuwe: 7969

Umuhanzikazi Sheebah Karungi ukomoka muri Uganda yatunguwe n’ abantu batewe ubwoba n’ imyambarire ye bamusaba ko yahindura uko yiyambika.

Amakuru yamagana imyambarire ye yagiye akwirakwizwa n’ abantu ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ iminsi micye ashyize hanze ifoto igaragaza umwe mu myambaro idasanzwe atangaza ko agiye gutangiza iduka ricuruza imyenda y’ abakobwa bose bifuza kurimba cyangwa gukora ibijyanye no kwamamaza imideli.

Yagize ati “ntibyagakwiye kubatera ubwoba kuko biriya ari ibisanzwe kandi ngiye gutangiza iduka ricuruza imideli.

Uyu muhanzikazi wigeze kuvugwaho kutagaragra ku kiriyo ndetse no kwanga gushyirangura se umubyara aho yavuze ko impamvu yabimuteye aruko kuva yakura Papa we atigeze ashyigikira iterambere rye kandi yamubwiye ko mu gihe azaba agiye kwitaba Imana atazigera agera akandangiza ikirenge cye iwe , ibi niko byagenze ntiyigeze akandagira iwabo mu ishyingurwa ry’ Papa we umubyara.

Umuhanzi Sheebah Karungi yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo izo yakoranye n’ abanyarwanda barimo The Ben , Kitoko ndetse akaba ari umuhanzikazi ukunzwe muri Afurika y’ iburasirazuba ndetse ari umwe mu bazwiho udushya haba mu myambarire ndetse n’ amashusho y’ indirimbo akora .


Byahise byemezwa neza ko impamvu nyamukuru yatumye ashyira hanze amafoto yambaye imyenda idasanzwe, intego ye aruko ashaka kwamamaza imwe mu myenda izacururizwa mu iduka rye ateganya gushyira hanze .