Print

Amafoto Cristiano Ronaldo yashyize hanze ari gusomana n’umukunzi we mu misozi yaciye ibintu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2018 Yasuwe: 3218

Rutahizamu wa Real Madrid uri mu bihe byiza,yashyize hanze amafoto ari gusomanira mu misozi n’umukunzi we Georgina Rodriguez yaciye ibintu hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.

Ronardo na rodriguez bari gucaracara hirya no hino kubera iyi foto

Uyu musore uri gutsinda ibitego muri buri mukino,yongeye gusakara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga kubera umunyega w’urukundo n’uyu mukunzi we w’imyaka 22 uherutse kumubyarira umwana w’umukobwa witwa Alana Martina.

Nyuma yo gutsinda Eibar ibitego 2 wenyine,uyu rutahizamu yafashe akaruhuko yerekeza mu misozi n’umukunzi we babana mu nzu niko kwifotoza amafoto menshi bari mu munnyenga w’urukundo.

Biravugwa ko Cristiano Ronaldo agiye kongererwa amasezerano n’amafanga kubera ibihe byiza arimo birimo gutsinda PSG ibitego 3 muri 5 bayitsinze.