Print

Impunzi za Congo ziri mu Rwanda ‘amahitamo yarazigoye’ – Mushikiwabo

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 March 2018 Yasuwe: 1580

Guvernoma y’ u Rwanda yatangaje ko impunzi za Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo ziri mu Rwanda icyatumye zigaragambya atari uko Ishami ry’ Umuryango w’ Abibumbye ryita kumpunzi ryagabanyije ibiribwa kuko atarizo zonyine zagabanyirijwe ibiribwa.

Umuvugizi wa Guverinoma y’ u Rwanda Minisitiri w’ Ububanyi n’ Amahanga n’ Umuryango w’ Afurika y’ Iburasirazuba Louise Mushikiwabo yavuze ko izi mpunzi zimaze imyaka 22 mu Rwanda zabuze amahitamo.

Yavuze ko u Rwanda rwatanze amahirwe ku mpunzi za Congo zikeneye ubwenegihugu bw’ u Rwanda abenshi muri izi mpunzi bakanga guhabwa Ubunyarwanda ku mpamvu Mushikiwabo avuga ko zumvikana kuko izi mpunzi zavugaga ko zizasubira iwabo muri RDC.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko izi mpunzi zabuze amahitamo kuko zashatse kuba Abanyarwanda, Abanyekongo n’ impunzi icyarimwe.

Yagize ati “Ntibasubiye iwabo ntibabaye Abanyarwanda. Ikibazo cyabayeho cyo kuba uriya muryango ushinzwe impunzi wa Loni waragabanyije ibyo kurya icyo ni ikibazo kiri rusange. Ni ikibazo ariko ntabwo ari ikibazo cyatuma impunzi zigaragambya kuri buriya buryo ndetse hakazamo n’ amahane akomeye harimo no gutera abashinzwe kubarinda”

Yakomeje agira ati “Abenshi muri ziriya mpunzi barashaka kuba abanyarwanda kuko hari abatse indangamuntu y’ u Rwanda, bagashaka no kuba Abanyekongo kuko bashaka gusubira iwabo, bagashaka kwitwa impunzi bashaka kujya mu bihugu byo mu mahanga nk’ Iburayi n’ Amerika. Urumva rero nta muntu waba ibintu bitatu amahitamo yarabagoye”

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko impunzi zo mu nkambi ya Kiziba zigumuye zikanagumura izindi ari ‘abashatse ikarita y’ ubuhunzi hakoreshwa sisiteme y’ umushinga w’ irangamuntu Leta igasanga bafite irangamuntu y’ u Rwanda.’

Mu mpera z’ ukwezi gushize nibwo impunzi za Congo zigera kuri 800 zigaragambije zisohoka inkambi ya Kiziba muri Karongi zivuga ko zishaka gusubira iwabo. Icyo gihe polisi y’ u Rwanda yakemuye iki kibazo zimwe muri zo zishaka kuyirwanya nk’ uko yabitangaje ngo byatumye izigera ku 8 zihasiga ubuzima izindi zitabwa muri yombi.

Amakuru yatangajwe n’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ishami ry’ u Rwanda ni uko nyuma y’ izi mvuru muri iyi nkambi hongeye kugaruka ituze.


Comments

Tuyishime habimfura 11 February 2021

Uko babivuze siko biri kuko iyo umwana ashonje umuha ibyo kurya rero kuba ziriya mpunzi zarashatse gutaha zikabuzwa uburenganzira bwazo ahubwo zikaraswa zikanafungwa iyo zirekwa zigataha nkuko zari zigiye kuri UNHCR office gusaba permision gs kwicyo uwo mushiki wanyu yavuze you know iyo bagiye gutanga akazi ibwirizwa ryambere nuko uba uri umwenegihugu urunva rer impunzi ntakazi yabona murwego rero rwokwicungura bagashak izo ndangamuntu ibyo byanyu rero sibyo muzahimbe ibindi kbx