Print

Perezida Trump yirukanye Umunyamabanga wa Leta amusimbuza Umuyobozi w’ ubutasi

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 March 2018 Yasuwe: 625

Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Donald Trump yirukanye umunyabanga wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika Rex Tillerson, amusimbuza Umuyobozi w’ Ikigo cy’ Ubutasi CIA, Mike Pompeo.

Trump yashimiye Tillerson yongeraho uwamusimbuye azakora akazi keza.

Tillerson yahoze ari Umuyobozi wa ExxonMobil. Yari amaze umwaka umwe ari umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe z’ Amerika.

Akimara gukura Tellerson ku mwanya w’umunyamabanga wa Leta, Trump yavuze ko amushimira ku kazi yakoze ndetse ahita yongeraho ko ugiye kugakora azagakora neza.

Umwanya w’ubuyobozi bw’urwego rw’iperereza muri iki gihugu wahise ushyirwamo Gina Haspel, akaba ari we mugore wambere ugiye kuyobora uru rwego.

Nyuma y’iyirukanwa rya Tellerson wari umaze igihe gikabakaba umwaka ku mirimo yakuweho, ibiro by’umukuru w’igihugu muri Amerika byatangaje ko guhindura zimwe mu nzego z’ubuyobozi biri mu mpamvu zo kwitegura ibiganiro iki gihugu cyitegura kugirana na Koreya ya Ruguru.

Tellerson yagaragarijwe icyizere gike nyuma yuko mu cyumweru gishize yari yatangiye uruzinduko rwe muri bimwe mu bihugu bya Afurika, yari kugirana n’abayobozi babyo, ibiganiro byari bishingiye ahanini ku mutekano no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba.

BBC ivuga ko kwirukanwa bitatungurana cyane, bitewe nuko n’ubundi hari aho byagaragaraga ko Tellerson atahuzaga na Perezida Trump, cyane nk’iyo Trump yafataga icyemezo, ntibacyumve kimwe.


Mike Pompeo wasimbuye Tillerson