Print

Abapolisi birukanwe ku kazi kubera kwifotozanya n’abagore bambaye ubusa[AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 13 March 2018 Yasuwe: 3111

Abapolis 3 bo muri Mexico bahuye n’uruva gusenya kubera amafoto yagiye hanze bari kwifotozanya n’abagore bambaye ubusa bagaragazaga amabere yabo.


Aba bagore bivugwa ko ari ba mukerarugendo,birukanishije aba bapolisi ubwo babasangaga ku mucanga w’ahitwa Cancun muri Mexico.

Aba bapolisi bifotozanyije n’aba bagore bambaye imyenda y’akazi ndetse bafite intwaro zabo cyane ko kuri uyu mucanga bivugwa ko uberaho urugomo rwinshi.

Nubwo ibihugu aba bagore bakomokamo bitavuzwe,bahemukiye aba bashinzwe umutekano kuko aya mafoto yakwirakwiriye hose ndetse abantu benshi bakanenga aba bapolisi kutita ku kazi kabo ahubwo bakajya kwifotozanya n’aba bagore bari bambaye ubusa.

Kuri uyu mucanga wa Cancun hakunze gupfira ba mukerarugendo bakunze kuza gusura iki gihugu aho abagerakuri 205 bamaze kuhapfira.