Print

Kigali: Umukobwa w’ umunyeshuri n’ umusore utiga bafatiwe mu nzu bikingiranye

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 13 March 2018 Yasuwe: 7076

Kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Werurwe 2018 umukobwa wiga mu kigo cy’ishuri ryisumbuye cya Groupe Scolaire Jabana mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali yafatiwe mu nzu y’umusore abandi banyeshuri barimo kwiga bikekwa ko basambanaga.

Byabaye kuri uyu wa kabiri mu ma saa tatu z’amanynwa, uyu mukobwa yagiye kureba uyu musore mu masaha ya mugitondo polisi isanga bakinze baryamye.

Bamwe mu baturage baturanye n’uyu musore baketse ko ari gusambana n’uyu mukobwa abandi banyeshuri bari kwiga bahita bahamagara ubuyobozi na Polisi.

Polisi yahageze isanga uyu musore n’umukobwa bakiryamye ihita ibata muri yombi. uyu musore yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi mu gihe arimo gukorwaho iperereza

Uyu musore kandi yafatanywe urumogi amabure asaga 50. Abaturage babitangarije Makurki dukesha iyi nkuru ko bari basanzwe bafite amakuru ko abanyeshuri bajya muri uru rugo rw’uyu musore kuhasambanira no kuhanywera urumogi.

Uyu musore nawe yize muri iki kigo cya Jabana aza kuhirukanwa azira kunywa urumogi no kurukwirakwiza muri bagenzi nk’uko byatangajwe na bamwe mu bayobozi bo muri iki kigo.