Print

Perezida wa Sudani y’ Epfo yirukanye Umukuru w’ igisirikare

Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 14 March 2018 Yasuwe: 858

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’ Epfo yirukanye ku mirimo umuyobozi w’igisirikare Genaral Marial Chanuong Yol ndetse na Minisitiri w’imari, Stephen Dhieu Dau.

The EastAfrican ivuga ko ibi byatangajwe na televiziyo y’igihugu muri Sudani y‘Amajyepfo ku mugoroba wo kuwa mbere tariki 12 Werurwe, ariko ntibatangaza impamvu zo kwirukanwa kwabo.

General Yol ukunze kwitwa igisamagwe (Tiger) niwe wari ukuriye abasirikare bashinzwe kurinda Perezida Kiir, mbere yuko ajya kuri iyi mirimo akaba yari ashinzwe ibikorwa bya gisirikare, imyitozo ndetse n’urwego rw’ipereraza muri iki gihugu ubwo hari mu mwaka ushize.

Uyu kandi mu mwaka wa 2015 yigeze gushinjwa n’umuryango w’abibumbye, UN ishami rishinzwe amahoro, ibyaha by’intambara ndetse n’ibyibasiye inyoko muntu yakoreye mu ntambara yabaye mu Ukuboza 2013, abikorera ubwoko bw’aba nuer.

Dau we ngo yagizwe Minisitiri ushinzwe imari muri iki gihugu kuva muri 2016, mu rwego rwo gufasha kuzamura ubukungu bw’iki gihugu bwari bwarayogojwe, no gutakaza agaciro k’ifaranga byatangiye kwigaragaza muri 2015, uwahoze ari umujyanama muri Minisiteri y’ubucuruzi, Garang Mabiordit, akaba ari we wahise uhabwa uyu mwanya.