Print

Umuhanzi wo muri Uganda yabwiwe ko azapfa bitarenze amezi atatu nabura miliyoni 18 z’ amashilingi

Yanditwe na: Muhire Jason 14 March 2018 Yasuwe: 1308

Umuhanzikazi Hajjat Madinah wo muri Uganda yabwiwe ko azapfa mu gihe kitarenze amezi atatu natabona miliyoni 18 z’ amashiringi ya Uganda ngo ajyanwe kuvuzwa mu bitaro byo hanze.

Uyu muhanzikazi umaze iminsi arwariye mu bitaro bya Mulago, arwaye indwara y’ umutima. Umuganga mukuru yamubwiye ko asigaje amezi atatu ngo apfe nyamara mu byumweru bishize ubwo yajyanwaga mu bitaro bamwe bavugaga ko arwaye indwara yoroheje izakira mu munsi mike nk’ uko UMURYANGO ubikesha ikinyamakuru Ubiz.

Ibisubizo by’ umuganga mukuru wa Mulago Hospital byerekanye ko Hajjat Madinah akeneye ubufasha bwihuse kugirango avuzwe hakiri kare .Magingo aya Madinah yatangiye gusurwa n’ abakozi b’ Imana batandukanye bamusengera ngo Imana imukize umutima .