Print

Polisi iri guhigisha uruhindu ba mukerarugendo basambaniye ku karubanda [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 14 March 2018 Yasuwe: 4308

Ba mukerarugendo 2 basambaniye ku mucanga wo mu gihugu cya Thailand saa mbili z’igitondo bari guhigishwa uruhindu na polisi y’iki gihugu nyuma y’amashusho yasakaye bari muri iki gikorwa.

Ba mukerarugendo basambaniye ku karubanda mu gitondo

Uyu mugabo n’umugore bari baraye mu birori maze bukeye batangira gukorera imibonano mpuzabitsina ku karubanda ndetse baza gufatwa amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga bari ku mucanga wo muri iki gihugu ahitwa Pattaya.

Aba bombi bari guhigwa bukware

Aba bombi bamaze iminota 3 bari muri iki gikorwa cyabereye kuri uyu mucanga batengushywe n’umwe mu bantu wababujije gukomeza iki gikorwa none polisi iri kubahiga kugira ngo ibafunge kuko bishe isura ya ba mukerarugendo baza muri iki gihugu.

Ba mukerarugendo bakunda aka gace aba basambaniyemo

Umwe mu ba polisi bo muri Thailand yatangaje ko bababajwe ni uko aba ba mukerarugendo bakoreye amahano mu gace gasanzwe kazwi na ba mukerarugendo benshi ku isi ndetse bishe isura nziza aha hantu hari hafite


Comments

Gasana 14 March 2018

Ndumva Police ya Thailand irimo kujijisha kuko Thailand iri mu bihugu bya mbere bigira indaya nyinshi.Ikindi kandi,iyo ugiye I Burayi na Amerika,usanga abantu basomana,bahana Caresses mu ruhame,ndetse bamwe bagasambana.Abakobwa iyo bamaze gukura,basanga abahungu bakabana nk’umugore n’umugabo.Bakishimisha igihe gito,bagatandukana.Byabaye umuco.Uretse ko no mu Rwanda byahageze.Gusambana basigaye babyita gukundana.Imana ntacyo ibabwiye.