Print

’Umubyeyi wanjye yari akarusho’ Jules Sentore

Yanditwe na: Muhire Jason 14 March 2018 Yasuwe: 1849

Umuhanzi Jules Sentore yatangaje ko nyina witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yamubereye umubyeyi mwiza kuko ntacyo yigeze amuburana

Sentore yatangarije UMURYANGO ko nyina yakundaga kuganira na nyina wari umuhanzi akaba n’ intore. Uyu mubyeyi yitabye Imana ahagana saa saba zirenzeho iminota 25 aho yari arwariye mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe .

Mu kiganiro twagiranye yatubwiye ikintu yibukira umubyeyi we mu bihe byose bamaranye adusubiza ko ubusanzwe umubyeyi we yari umuntu uzi gusabana kandi azi kubana n’ abantu neza .

Yagize ati “ Umubyeyi wanjye yari umuntu uzi gusabana kandi azi kubana n’ abantu neza nubwo benshi benshi bitaba Imana bakavuga ko ibi byose bari babifite gusa umubyeyi wanjye byari akarusho kuko yari intore,umuhanzi,kandi nanjye ubwanjye nacyo ntigeze muburana."

Mu gihe bamaranye hari ibihe by’ ingenzi bagiranye harimo kuba baragiye bagirana ibiganiro byinshi ndetse amugira n’ intama zitandukanye.

Yasoje avugako umunsi wo gushyingura umubyeyi we mu cyubahiro uraza gutangazwa bakiri mu nama. Uyu mubyeyi yazize indwara ya kanseri.

Inkuru bifitanye isano :UMUBYEYI WA SENTORE YITABYE IMANA